Saturday, March 25, 2023

[Rwanda Forum] Perezida Biden yashimye u Rwanda rwafunguye Rusesabagina; Blinken ahishura ibyari mu matamatama | IGIHE

Perezida Biden yashimye u Rwanda rwafunguye Rusesabagina; Blinken ahishura ibyari mu matamatama | IGIHE

Perezida Biden yashimye u Rwanda rwafunguye Rusesabagina; Blinken ahishura ibyari mu matamatama

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashimye Guverinoma y'u Rwanda yafunguye Paul Rusesabagina; Antony Blinken we asohora itangazo rica amarenga ko Amerika kuva na kera yari inyuma y'uyu mugabo mu migambi ye yo gushaka kujya ku butegetsi mu Rwanda.

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu muri Amerika, White House, byashyize hanze itangazo rito rigaragaza ibyishimo iki gihugu gifite byatewe n'umwanzuro wa Perezida Kagame wo gufungura Rusesabagina.

Iryo tangazo rigira riti "Nakiriye neza umwanzuro wa Guverinoma y'u Rwanda ufungura Paul Rusesabagina. Umuryango wa Paul witeguye kumuha ikaze nanone muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nsangiye nabo ibyo byishimo by'inkuru nziza ya none."

Yakomeje agira ati "Ndashimira Guverinoma y'u Rwanda ku bwo guharanira ko uku kongera guhura gushoboka, ndanashimira kandi Guverinoma ya Qatar ku musanzu wayo mu ifungurwa rya Paul no kugaruka muri Amerika. Ndongera gushimira kandi abantu bose muri Guverinoma ya Amerika bakoranye na Guverinoma y'u Rwanda kugira ngo tugere ku mwanzuro ushimishije uyu munsi."

Amatangazo ya Amerika kuri iri fungurwa yashyizwe hanze n'inzego zitandukanye, gusa muri yose iry'Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Antony Blinken, rifite ubutumwa busa n'ubutandukanye n'ubw'abandi.

Muri Kanama umwaka ushize, uyu mugabo yagiriye uruzinduko mu Rwanda rwari rugamije kotsa igitutu ubuyobozi kugira ngo burekure Rusesabagina. Mu migambi ye, yari arimo ko nibiba na ngombwa, ashobora gusubira muri Amerika ajyanye na Rusesabagina mu ndege.

Itangazo yashyize hanze rica amarenga ko kuva na mbere, Amerika yari inyuma ya Rusesabagina muri gahunda ze za politiki no gushaka gukuraho ubuyobozi bw'u Rwanda.

Blinken ati "Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyumva mu Rwanda rutekanye kandi rutera imbere. Twongeye gushimangira ihame ry'uko impinduka muri politiki mu Rwanda n'ahandi ku Isi zikwiriye kuba binyuze mu mahoro. Nta mwanya wa politiki ishingiye ku bugizi bwa nabi."

Umuvugizi w'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Stephanie Nyombayire, yatangaje ko ifungurwa rya Rusesabagina rigamije kuzahura umubano w'ibihugu byombi wari warajemo agatotsi.

Ifungurwa rya Rusesabagina rije nyuma y'iminsi Guverinoma ya Amerika yarahinduye uburyo yitwara muri iki kibazo. Ku ikubitiro, iki gihugu cyotsaga u Rwanda igitutu gikomeye, kugeza n'aho bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko barusabiye ibihano.

Gusa kuva mu Ukwakira umwaka ushize, ibintu byatangiye guhindura isura, igitutu kiragabanuka ndetse n'umukobwa wa Rusesabagina Carine Kanimba ahagarika kongera kumvikana mu itangazamakuru.

Aha ni ho hatangiye ibiganiro, ku busabe bwa Amerika byo kureba uburyo uyu mugabo yarekurwa, inzigo yari itangiye kuza mu mubano w'ibihugu ikavamo.

Ni nyuma y'uko kandi Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, atangaje ko nta muntu washyiraho u Rwanda igitutu kugira ngo rurekure Rusesabagina.

Perezida Kagame ubwo yahuraga mugenzi we Joe Biden n'umugore we Jill mu mpera z'umwaka ushize



###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Rwanda-RDC: Double langage des Vuvuzelas de Paul Kagame

Triples i, A quoi faites-vous jouer votre Hutu de Service petit-fils Ngurube à Luanda? Heureusement que le ridicule ne tue pas et que la RDC...