Friday, March 17, 2023

[Rwanda Forum] Ubuhanuzi: «Muri uyu mwaka w'2023, Abahutu bazafata ubutegetsi mu Rwanda»!

Ubuhanuzi: «Muri uyu mwaka w'2023, Abahutu bazafata ubutegetsi mu Rwanda»! - VERITAS INFO NEWS

Ubuhanuzi: «Muri uyu mwaka w'2023, Abahutu bazafata ubutegetsi mu Rwanda»!

Pastori Elie Josué

Intambara perezida w'Uburusiya Vladimir Poutine yashoje ku gihugu cya Ukraine kuva taliki ya 24/02/2022, yashyuhije imitwe y'abantu benshi bari mu mpande zose z'isi bitewe n'uko ingaruka zayo zageze ku batuye iyi si mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Abasesenguzi banyuranye muri politiki y'ububanyi n'amahanga bemezako nyuma y'intambara y'Uburusiya na Ukraine hazaba impinduka nyinshi mu mibanire hagati y'ibihugu ndetse n'imiryango ikomeye ihuza ibihugu irimo Umuryango w'Abibumbye (ONU) ndetse n'Umuryango w'Ubumwe bw' Uburayi (UE) bishobora kuzasenyuka! Iyo myumvire y'impinduka zishobora kuzaterwa n'iyo ntambara nibyo pastori «Josué» yise ubuhanuzi!

Mu buhanuzi bwe, Pastori «Josué» aragira ati:

«Ku mugabane w'Afurika: Muri uyu mwaka w'2023, u Rwanda ruzagira ibibazo bikomeye by'umutekano mucye, guhirima k'ubutegetsi buriho nyuma Abahutu bagasubira ku butegetsi. Hazaba impfu nyinshi z'abakuru b'ibihugu byo muri Afurika yo hagati ni iy'iburasirazuba. Muri uyu mwaka w'2023, hazakomeza kubaho ihirikwa ry'ubutegetsi mu bihugu byinshi by' Afurika bikozwe n'abasilikare cyangwa se imitwe y'inyeshyamba yitwaje intwaro.

Intambara ya Ukraine n'Uburusiya izagera muri Afurika, ikazaba ihanganishije impande ebyiri : Uruhande rumwe ruzaba rugizwe na bampatsibihugu b'Abanyamerika n'Abanyabururayi bazaba bahanganye n'urundi ruhande rugizwe n'Abarusiya n'Abashinwa. Ibihugu byinshi by'Afurika bizitandukanya n'Abanyamerika ndetse n'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (UE); imiryango y'abagiraneza (ONG) iva muri Amerika n'Uburayi izirukanwa mu bihugu byinshi by'Afurika. Igihe cyo gukanguka no gutekereza gushya ku Banyafurika kirageze. Hagiye kubaho impinduka zikomeye muri Uganda no mu Rwanda. 

Impnduka ku isiUbwami bw'igihugu cy'Ubwongereza bugiye kuvaho maze busimburwe n'ubutegetsi bushingiye kuri repubulika binyuze muri kamarampaka izaba muri icyo gihugu. Muri uyu mwaka turimo, Ubwongereza buzagira ibibazo bikomeye muri politiki bizabuhungabanya cyane, mu gihe muzabona hariho isimburana rya buri kanya rya guverinema mu Bwongereza, muzamenyeko ubushobozi bw'Ubwongereza buri gusubira inyuma buzakurikirwa n'ivanwaho ry'umwami w'Ubwongereza «Karoli wa III».

Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (USA) zizasenyuka, leta zimwe zigize icyo gihugu zizitandukanya n'izindi kubera ikibazo cyo guta umuco no kutihesha agaciro (immoralité et anti valeur) bizakomeza kwiyongera. Igihugu cy'Ubufaransa kizatakaza ijambo cyari gifite mu bihugu by'Afurika bivuga ururimi rw'igifaransa. Intambara y'Abanyamerika n'Abanyaburayi bahanganye n'Uburusiya izagera no ku mugabane w'Afurika bitewe n'uko ibihugu byinshi by'Afurika bizava ku banyaburayi bikajya kuru ruhande rw'Abarusiya n'Abashinwa.

Ibihugu byinshi by'Afurika bizaba biyobowe n'abasilikare. Muri uyu mwaka w'2023, intambara y'Uburusiya na Ukraine izakwira mu Burayi bwose kandi izangiza ibintu byinshi bitagira ingano, uyu mwaka niwo uzagaragaramo abantu benshi bazicwa. Kiliziya igomba guhaguruka igasenga bikomeye kubera iriya ntambara. Hazabaho izindi ndimi mu bihugu bivuga igifaransa, aho urwo rurimi ruzasimburwa n'icyongereza cyangwa igishinwa. 

Igihugu cy'Ububiligi kizagira impagaragara zikomeye zishingiye kuri politiki bitewe n'ihangana rikomeye rizaba hagati y'ibice bibiri by'amoko atuye icyo gihugu. Hazabaho icyunamo gikomeye muri Palestine, hazabaho ibiza bikomeye ku isi, impanuka zikomeye z'indege n'iruka ry'ibirunga.

Imana isumba byose iduhe umugisha mu izina rya Yesu Christu.»

Umuhanuzi Elie Josué

Byashyizwe mu kinyarwanda na «veritasinfo».



Sent from my iPhone

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Gen Muhoozi Rules out 2026 Presidential Bid; Endorses Museveni for 7th Term | ChimpReports

Gen Muhoozi Rules out 2026 Presidential Bid; Endorses Museveni for 7th Term | ChimpReports https://chimpreports.com/gen-muhoozi-rules-out-20...