Tuesday, April 25, 2023

[Rwanda Forum] Inteko Ishinga Amategeko ya Australia yahindutse uruvugiro rw'Abajenosideri | IGIHE

Inteko Ishinga Amategeko ya Australia yahindutse uruvugiro rw'Abajenosideri | IGIHE
https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inteko-ishinga-amategeko-ya-australia-yahindutse-uruvugiro-rw-abajenosideri

Inteko Ishinga Amategeko ya Australia yahindutse uruvugiro rw'Abajenosideri

Imyaka ibaye 29 abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagahungira mu mahanga barwana no kuyihakana, ndetse bafatanyije n'ababakomokaho bagoreka amateka ibihugu byabahaye intebe bikagendera ku kinyoma cyabo.

Umunyarwanda yavuze ko utaragera ibwami abeshywa byinshi! Kuva muri 2019 Inteko Ishinga Amategeko ya Australia yabaye ingoro yifashishwa mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abagize iyi Nteko bahaye intebe Abanyarwanda bari mu ihuriro rya Queensland, RAQ mu bikorwa bavuga ko baba bagiye kwibuka 'Jenoside y'Abanyarwanda', imvugo ihakana byeruye ikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ibi bikorwa biba ku wa 22 Mata buri mwaka mu Nteko Ishinga Amategeko ya Australia n'ubu byongeye kuba ndetse yaba bamwe mu bagize Inteko n'iri tsinda bose barinangiye, ntibakoresha inyito y'ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi bikorwa byuje ikinyoma byamaganwe n'abantu mu bice bitandukanye by'Isi, bagaragariza Inteko Ishinga Amategeko ya Australia ko ibikorwa byayo ari iby'ubugwari bishingiye guhakana amateka yemejwe n'Umuryango w'Abibumbye.

Abanyarwanda mu bice bitandukanye by'Isi n'Umuryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bandikiye amabaruwa mu bihe bitandukanye Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya Australia bamusaba kudaha urubuga abo bantu bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibisubizo benshi babonye bivuga ko ingoro y'Inteko Ishinga Amategeko iba ifunguye kuri buri muturage wa Australia uyikeneye mu gihe afite umwe mu bayigize umushyigikiye.

Ikibabaje kandi giteye inkeke ni uko uko imyaka ishira, Australia ikomeza kurushaho guhagarara ku bahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse igaha urubuga mu ngoro y'Inteko Ishinga amategeko abantu bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo bweruye banabiba ivangura mu Banyarwanda baba muri Australia.

Ikindi giteye ikibazo ni uko usanga abahagarariye ibi iki gikorwa n'abandi bakiri inyuma biganjemo abagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hamwe n'ababakomokaho bihisha mu mutaka w'uwo muryango wa RAQ.

Muri bo harimo Theogene Ngabo bivugwa ko yahoze ahagarariye impuzamashyaka MRCD-FLN muri Australia, inatera inkunga umutwe w'iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda.

Akekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komini ya Muvumba, ahahoze ari perefegitura ya Byumba, ubu ni mu Karere ka Gicumbi.

Iyi FDLR igizwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ifite amashami mu bihugu bitandukanye no muri Australia. Bitandukanye na bimwe bikwirakwizwa n'abasesenguzi hamwe n'ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko uyu mutwe warangiye ndetse nta kibazo ugiteje.

Mu nama rusange y'Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano yiga ku mutekano mu Biyaga Bigari kuri uyu wa 19 Mata 2023, Amb. Gatete Claver yagaragaje ko FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ikomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ari na yo ntandaro y'urugomo n'ubwicanyi bimaze iminsi bigaragara mu karere.

Ati "FDLR ihabwa inkunga ikanakingirwa ikibaba muri politiki na Guverinoma ya RDC, yirengagije ibihano Loni yawufatiye. Kuva [uyu mutwe] wahungira muri RDC mu myaka 29 ishize, wakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside muri RDC, ari na yo ntandaro y'ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri RDC. Ibi kandi byiyongera ku bitero uyu mutwe wagiye ugaba k'u Rwanda."

U Rwanda rwahisemo ubutabera

Kuva mu myaka myinshi ishize, u Rwanda rwahisemo inzira y'ubutabera n'ubwiyunge, ariko ntibikuraho ko uwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bagomba kubiryozwa.

Australia isabwa kutemerera abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kwidegembya no kubaha ikiryamo gisusurutse, bakina ku mubyimba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'Abanyarwanda muri rusange.

Mu bapfobya Jenoside bari muri iki gihugu, harimo Amiel Nubaha, umuhungu wa Frodouard Rukeshangabo wari umugenzuzi mu mashuri. Yahigaga Abatutsi akanayobora ibitero byiciwemo urw'agashinyaguro Abatutsi bo mu Ntara y'Iburasirazuba.

Frodouard Rukeshangabo yakatiwe imyaka 30 n'Inkiko Gacaca adahari, ndetse we n'umuhungu we ubu baridegembya muri Australia, banagaragara cyane muri ibi bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuba imyaka itanu yirenze guverinoma ya Australia n'Inteko Ishinga Amategeko yaho baha urubuga abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bifatwa nko ugusonga u Rwanda n'Isi muri rusange, kandi bikomeza kuba bibi cyane kuko ari umugambi bagikomeje.

Ibi bikorwa bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bikanatiza umurindi ibyaha by'intambara n'ibyibasira inyoko muntu.

Australia ikwiye kwisubiraho

Guverinamo ya Australia ikwiye kumenya ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari kimwe mu bikorwa bikomeye kandi biteye ubwoba byakorewe ikiremwa muntu mu mateka y'Isi. Inteko yayo na yo ikwiye kwibuka ko ibikorwa bihakana Jenoside ari yo ntambwe isoza ibikorwa by'abakoze Jenoside, ikareka kubaha umwanya wo gukomeza gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abagize Inteko ya Australia kandi bakwiriye kumenya ko guhakana Jenoside ari icyaha gifite ubukana nk'ubwa Jenoside ubwayo.

Kuri ubu abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'abayipfobya biganje mu bihugu by'amahanga aho ibi bikorwa bidafite amategeko abihana.

Guverinoma ya Australia ikwiye gushyira ingufu mu kurwanya imvugo zuje ingengabitekerezo ya Jenoside, imvugo zibiba urwango, n'izindi zishingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko zose zakurura ibyaha byibasira abantu.

Abanyapolitiki muri Australia bagomba guhaguruka bakarwanya ibi byaha kandi bakirinda gutera icyuhagiro imvugo zihakana Jenoside yakorewe Abatutsi bazitirira uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.

Mu bihugu byinshi byo mu Burengerazuba bw'Isi, guhakana Jenoside yakorewe Abayahudi ni icyaha gihanwa n'amategeko, bityo no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye gufatwa gutyo.

Ibikorwa byo guhakana Jenoside bigirana isano ya hafi cyane n'abagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, hamwe n'abacuze uwo mugambi.

Abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamaze imyaka barahawe icyicaro mu Nteko Ishinga Amategeko ya Australia



###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Rwanda-RDC: Double langage des Vuvuzelas de Paul Kagame

Triples i, A quoi faites-vous jouer votre Hutu de Service petit-fils Ngurube à Luanda? Heureusement que le ridicule ne tue pas et que la RDC...