Sunday, June 4, 2023

[Rwanda Forum] Re: Kuki nta mwana w'Inyenzi wamvuguruje?

Urakoze cyane Muvandimwe Eric Udahemuka.
Ariko reka ngire icyo nkwisabira: Mbariza benesebahinzi b' Intiti z'abahutu JMV Ndagijimana na bagenzi be (natutse/nise "injiji") impavu n' inyungu zifite mu kuvuguruza Amerika ... n'Ubwongereza, byicaje Kaaga ka Rutagambwa mu Rugwiro.
Icyumweru cyiza!

Le dimanche 4 juin 2023 à 11:21:13 UTC+2, UDAHEMUKA Eric <udaheric@gmail.com> a écrit :


Muvandimwe wanjye Samuel Lyarahoze, urashaka se ko usubizwa n'abana b'inyenzi gusa nta wundi wemerewe gutanga igitekerezo kuri iyi ngingo ? Mwene Sebahinzi we ntiyavuga??? Niko inkotanyi zitwita!!!

Mbere y'uko unsubiza reka mbe nkoze irengayobora gato :

1. Hari interahamwe yaje mu rugo gutema Maman umbyara isanga yagiye kwihisha mbona ifite umupanga ujejeta amaraso imbwira ko ivuye gutema kandi ikica Bimenyimana Vianney mu gahinga (haruguru y'iwacu) wari umuturanyi wacu noneho ibuze Maman irambwira iti : Nyoko nagaruka hano mu rugo umubwire ko ubu HATANGIYE INTAMBARA YO KURWANIRA UBUTEGETSI HAGATI Y'AMOKO ABIRI ABAHUTU N'ABATUTSI. Iyo nterahamwe yari injiji ariko nyuma nkomeje kureba ibiba nibwira ko yambwiye ukuri kuzuye. Nta genocide yabayeho ahubwo habayeho kurwana.

2. Samuel Lyarahoze wowe mu mateka y'isi yabayeho, wigeze ubona ahantu ABANTU BAKORERWA GENOCIDE HANYUMA MURI IYO GENOCIDE IRIMO KUBATSEMBA BAKABA ARIBO BEGUKANA UBUTEGETSI? Wumva iyi Hypothèse ishoboka??? 

3. Ntekereza personnellement ko ubutegetsi bwa Habyarimana na MRND butigeze butegura buriya bwicanyi kuko iyo baba abategura umugambi wo kuzatimbura abatutsi nibwira ko batari kwemerera inkotanyi 600 za Charles Kayonga na Charles Karamba kujya muri CND ku Kimihurura. Hari ibimenyetso byinshi byerekana ko buriya bwicanyi BUTIGEZE BUTEGURWA NA LETA YA HABYARIMANA AHUBWO BWABAYE MU KAJAGARI. Urugero : Koko waba wateguye kwica abantu bari câblées avec précision et détermination ukajya kwica abarwayi barimo serumu ku bitanda ngo ni abatutsi??? 

4. Kuba inyito ya buriya bwicanyi imaze guhindurwa inshuro 4 (a. Itsembabwoko n'itsembatsemba. b. Itsembatsemba. c. Genocide y'abatutsi. d. Genocide yakorewe Abatutsi) byerekana ko ubutegetsi bwa FPR butazi ibyo bukora ndetse ko urupfu rwa bariya bose ntacyo rubabwiye ahubwo bakirirwa babakina ku mubyimba.

On Sun, 4 Jun 2023, 18:15 Lyarahoze Samuel, <lyar66@yahoo.fr> wrote:
Kuki nta mwana w'Inyenzi wamvuguruje? Tariki ya 30 Ukuboza 2022 nasohoye inyandiko ndende mpakana icyiswe "Jenoside yakorewe abatutsi". Iyo nyandiko nayirangije mvuga nti "

"Ndasaba umuntu wese uhigima kuri uku kuri  kuryana kukuvuguruza, na we mu nyandiko, agaragaza ingingo ku ngingo aho nabeshye. Nemera rwose ko 'mu bitekerezo binyuranye arimo hava urumuri'. Apana gutukana!"

N

Ndacyategereje!

Ongera wisomere "un extrait":

I.                   Ukuri k'ukuri: nta jenoside yakorewe abatutsi yabayeho

1.     Ukuri kw'amateka

Ubushakashatsi, bumwe gusa budafite aho bubogamiye, bwakozwe n'abarimu b'abanyamerika bwemeza ko mu Rwanda  nta "jenoside yakorewe abatutsi" yabayeho. Bwemeza ko Abatutsi n'Abahutu bicanye, kandi ko hishwe abahutu barenga 800.000 n'abatutsi bagera kuri 200.000! Ubu bushakashatsi bwasubiwemo kandi bwemezwa na  BBC 2: https://www.dailymotion.com/video/x275rs7.

Muzambarize abambari ba Kagame impamvu batatinyutse kurega BBC guhakana no gupfobya "jenoside yakorewe abatutsi".

Kuko imibare ari yo igaragaza ukuri k'ukuri reka nyigarukeho:

Mu gihe Abatutsi bari mu Rwanda mu 1991 bari 8% , Abahutu bakaba 91% n'aho Abatwa bakaba 1% (https://francegenocidetutsi.org/19910815RecensementGeneralPopulation.pdf); mu mwaka 2020 ijanisha ry'Abatutsi batuye mu Rwanda ryikubye 2 bagera kuri 16% n'aho iry' Abahutu riragabanuka cyane rigera kuri 83% nkuko bitangazwa na leta ya FPR- Inkotanyi. "La population banyarwanda se compose de trois groupes ethniques. Les Hutus, majoritaires, représentent 83 % de la population tandis que Tutsis, décimés pendant le génocide, sont à peine 16 %. Il y a également 1 % de Twas". https://www.petitfute.com/p121-rwanda/decouvrir/d1132-population/.

 None wasobanura gute ukuntu ijanisha ry'Abatutusi batsembatsembwe/bakorewe jenoside ryikubye 2, naho iry'Abahutu bashinjwa kukora jenoside rikagabanuka inshuro ebyiri?

Uku kuri kw'aba bashakashatsi, ku cyiswe "jenoside yakorewe abatutsi", ni no ko kwemejwe mu manza zabereye i Arusha ho muri Tanzaniya: uwafatwaga nka "mastermind" Theoneste Bagosora yagizwe umwere (nubwo yafungiwe akamama kubera ko Abahutu batsinzwe intambara), na guverinoma y'abatabazi na yo muri rusange yagizwe umwere ndetse n'ingabo zayo zigirwa abere!  

Ibibazo nibaza ni ibi:

 Iyi "jenoside yakorewe abatutsi" itarateguwe na Habyarimana nkuko umushunjacyaha mukuru (w'umututsi) G. Gahima yabyemeje, https://www.jambonews.net/actualites/20101228-rwanda-le-point-de-vue-de-gerald-gahima/, Bagosora akaba ari umweere na guverinoma y'abatabazi ikaba yera "kinyange", yakozwe nande?

Mbese "intiti" zacu Abahutu zirasoma ... cyangwa n'amatwi yazo yarazibye? Niba zizi gusoma se, zakoresheje iki igitabo cya Bernard Lugan gisobanura neza-neza imyanzuro y'imanza zabereye Arusha?

Niba uzi igifaransa, iyumvire nawe: https://www.youtube.com/watch?v=WvKkTFvEjaM.

Ntabwo ari Bernard Lugan gusa wanditse ukuri nyakuri kw'amahahono yagwiriye u Rwanda. Abafaransa André Gicaoua, Pierre Péan, Charles Onana, ... abanyamerika Edward S. Herman, David Peterson, ... ababirigi nka Filip Reyntjens … n'abanyakanada nka Judi Rever, Robin Philipot nabo  bemeza ko nta "Jenoside yakorewe abatutsi" yabayeho.

Mbese mama "intiti" z'Abahutu zikomeje kuvuga "jenoside yakorewe abatutsi" zararozwe?

Gusa, umwe muri izi "ntiti" z'abahutu yambwiye ikizibitera, ati  "izi 'ntiti' hafi ya zose zize mu gipadiri/seminari, aho zize "urukundo" ngo  "umwanzi nakumena umusaya uzamuhereze uwundi na wo awujanjagure", aho kwiga gukina politiki, itekinika rya barutuku n'Abatutsi. Ngo ni yo mpamvu zitiranya amategeko na gatisimu.

2.     Ukuri kw'amategeko

Iyo izi "intiti" z'Abahutu zisonanura itegeko rya Loni rigena icyaha cya jenoside rero ziraribokora (= récitation) nk'aho ari "Ndakuramutsa Mariya" ya gatigisimu. Ha! Ntizizi na mba ko "buri mucamanza aruca uko arwumva" kubera ko hari ibintu byinshi cyane kandi by'ingirakamaro bitandikwa mu itegeko. Muri make, ntabwo zize ko "jurisprudance" iruta itegeko ryanditswe! Mu bisubirwamo n' izi "ntiti" rero ngo ni uko "icyaha cya jenoside kigagarira  gusa mu bushake, bugaragarira mu bikorwa, bwo kurimbura itsinda ry'abantu bose, cyangwa igice cyabo, bagizwe n'ubwoko, idini cyangwa ubwenegihugu". Bityo bakemeza ko abatutsi bari mu Rwanda mu 1994 bakorewe jenoside kuko ababicaga (= interahamwe) baribafite ubushake/umugambi, wagaragariye mu bikorwa byabo koko, wo kurimbura itsinda (= groupe) ryabo batutsi.

Ku munyamategeko nyawe rero, ibi bivuzwe haraguru (récitation y'intiti z'Abahutu) ntibihagije na mba kugira ngo jenoside ibe yakozwe koko. Hari ibindi bintu bitatu by'ingenzi bubuze kugira ngo buriya bwicanyi bwakorewe abatutsi bwitwe jenoside yakorewe abatutsi (bari mu Rwanda mbere ya 17 Nyakanga 1994):

Icyambere. Icyaha cya jenoside ni icyaha gikorwa gusa n'itsinda ry'abantu benshi (majorité) cyanga bafite ingufu nyinshi (= za gisirikari) bagikorera irindi tsinda ry'abantu bakeya (minorité) bafite ingufu nkeye (za gisirikari).  

Birumvika neza rero ko ubwoko bw'Abatutsi butakorewe jenoside kuko ari bwo bwaribufite ingufu nyinshi za gisirikari.

Abatutsi batangije intambara, barayirwana, barayitsinda. Ni ukuvuga ko ingufu zabo za gisirikari zarizikubye nibura inshuro eshatu iz'Abahutu. Uretse "intiti" se hari umunyabwenge numwe utazi iri banga rya gisirikari?

Byumvikane neza:  Paul Kagame n'abambari be bemeza isi yose ko abatutsi bakorewe jenoside bakoresheje iturufu rya rubanda nyamwinshi-hutu (= majorité +- 93%) irigutsemba rubanda nyamuke-tutsi (= minorité +- 8%). Birinda kuvuga ko Abatutsi ari bo batangije intambara, bakayirwana, kandi bakayitsinda.

Iyo "intiti" z'abahutu rero ziba zizi amategeko ziba zarasobanuriye isi yose ko irihame "majorité vs. minorité" rikora gusa ahatari imbunda. Kibaye ryakoraga, ntabwo 120.000.000 z'abakongomani zibazirira ayo kwarika kubera 2.000.000 gusa z'abatutsi b'abanyrwanda; n'Abarabu batabarika ntibaba barishwa umwanda n'Abayahudi/Abanyahisirayeli. Ikibazo nibaza rero ni iki: "Intiti" z'abahutu zakoresheje iki ubu buhamya bwa Abdul Ruzibiza, https://www.youtube.com/watch?v=CiOzkXDgviQ, bwemeza ko Ingabo z'Abatutsi zabatanzeho igitambo ngo zifatire ubutegetsi bitazigoye.

Icyakabiri. Nta Jenoside ibaho itateguwe. Ubwicanyi butateguwe buba bubuze ikintu cy'ingenzi cyane, abazi amategeko-mpanabyaha bita "l'élément aggravant/circonstances aggravantes", gituma icyo cyaha kiruta nyine ibindi byaha byose bibaho, kikitwa jenoside. Iyi "élément aggravant" tuyibona no mu bindi byaha byoroheje. Ingero za  "circonstances aggravantes":

-          Kwica umuntu wamutegeye mu nzira, mu ishyamba cyangwa mu ijoro;

-          Kwica umuntu warabitekerejeho igihe kirekire;

-          Gusambanya umukobwa wabanje kumuha ibiyobyabwenge;

-          (...)

Ku banyamategeko rero ni ngombwa kubibutsa ko genocide igereranwa na "assassinat" naho itsembatsemba (massacres) rikagereranwa na "meurtre":

"L'assassinat est "un meurtre commis avec préméditation ou guet-apens" selon les dispositions de l'article 221-3 du Code pénal. D'après la loi, la préméditation est le dessein formé avant l'action de commettre un crime ou un délit déterminé (article 132-72 du Code pénal). Le guet-apens est le fait d'attendre un certain temps une ou plusieurs personnes dans un lieu déterminé pour commettre à leur encontre une ou plusieurs infractions (article 132-71-1 du Code pénal).

L'assassinat est puni de la réclusion criminelle à perpétuité.

Qu'est-ce qu'un meurtre ?

Selon les dispositions légales de l'article 221-1 du Code pénal, "le meurtre est le fait de donner volontairement la mort à autrui". Le meurtre est puni de 30 ans de réclusion criminelle.

Mu ijambo rimwe rero, ubwicanyi ndengakamere-muntu bwakorewe abatutsi bari mu Rwanda mbere ya 1990 ni "meurtre = massacres/itsembatsemaba. Nta bwo ari jenoside, na mba.

Aha ni ngombwa gutsindagira, nka Prof. Charles Kambanda,   ko ibyemezo bya Loni n'ubucamanza bwayo ari ibyemezo bya politiki byari bigamije gusa guhana abanyantege nke, abatsinzwe intambara, no gushimangira ubutegetsi bw'Abatutsi, baribamaze kuyitsinda.

Icyanyuma: Ubwicanyi bwakorewe abatutsi bari mu Rwanda ntibushobora kwitwa jenoside y'Abatutsi kandi abatutsi nyine barabugizemo uruhari rukomeye  cyane (ndetse no kurusha abagize itsinda ry'Abahutu). Nyuma y'imyaka hafi 30 buriya bwicanyi bubaye, abanyarwanda hafi ya bose bazi neza ko ari Paul Kagame n'agatsiko ke babuteguye, bakabutangiza bahanura indege ya J. Habyarimana, bakabuyobora bakoresheje abatenisiye n'abakomando babo, https://veritasinfo.fr/rwanda-tito-rutaremara-yagaragaje-uruhare-fpr-inkotanyi-yagize-muri-jenoside-yo-mu-w1994/, bakanangira Loni gutabara abo batutsi.

Intiti imwe  ikomeje kuntangaza ni Bwana Ambas. JMV Ndagijimana wanditse igitabo cyiza kitagira amakemwa, "Uko (umututsi) Paul Kagame yatanzeho abatutsi ibitambo", https://www.therwandan.com/ki/wp-content/uploads/sites/3/2017/07/Igitabo-UKO-PAUL-KAGAME-YATANZEHO-ABATUTSI-IBITAMBO.pdf, hanyuma akaba akomeje kwivuguruza avuga ko interehamwe na guverinoma y'abatabazi, yamwirukanye, ari bo bakoreye abatutsi jenoside.  Wagira ngo ntazi ko gutanga igitambo bivuga guhitamo itungo, igihe n'uko uzaribaga (= plannifier), ugatyaza icyuma uzaribagisha ( = déclencement par  l'attentant), kuribaga (show  par les commandos) no kurya interekerano  (Bernard Lugan yita "les rentes génocidaires").


Soma inyandiko yose

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Rwanda: quand un hutu de service est réduit au rôle de " Sous-Ministre" charge de fabriquer des Fake News. Cas du Petit-fils Ngurube.

Ngo " Nta murozi wabuze umukarabya". OJPN afite RFI RDC: imbroglio autour de l'accueil de six Rwandais jugés pour génocide RDC...