Tuesday, July 25, 2023

[Rwanda Forum] Tweet by Nyirasafari EspΓ©rance Re: Gusaba Imbabazi

𝐆𝐔𝐒𝐀𝐁𝐀 πˆπŒππ€ππ€π™πˆ

Nyakubahwa Chairman w'Umuryango FPR-INKOTANYI mukaba na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, mbikuye ku mutima, mfashe uyu mwanya ngo nsabe imbabazi ku makosa akomeye nakoze ubwo nitabiraga umuhango w'icyiswe "Iyimikwa ry'Umutware w'Abakono" wabaye kuwa 9/7/2023 mu murenge wa Kinigi, akarere ka Musanze.
Nkurikije inama mudahwema kutugira  ndetse na nyuma y'ibiganiro nitabiriye ku bumwe bw'Abanyarwanda kuwa 23/7/2023 ku cyicaro gikuru cy'Umuryango FPR-INKOTANYI, ndifuza kugaragaza ibi bikurikira nk'umunyamuryango wa FPR-INKOTANYI witabiriye biriya birori byo "Kwimika Umutware w'Abakono":
- Nakoze amahano yo kwitabira ibirori byateguwe mu buryo bugaragaramo kwironda;
- Nk'umwe mu bahuye n'ingaruka zituruka ku macakubiri yaranze igihugu cyacu, nzi uburemere bwazo, ntabwo nari nkwiriye kurangara kugeza ku rwego rwo kwitabira igikorwa nka kiriya;
- Ingaruka zo kwibona mu moko nizo zabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994;
- Nakoze amakosa akomeye kuba ntacyo nakoze ngo mburizemo kiriya gikorwa kibangamiye ubumwe bw'Abanyarwanda;
- Nitandukanyije n'imyumvire n'imigirire nk'iyerekeye "Iyimikwa ry'Umutware w'Abakono". Kwivangura no kwironda mu Banyarwanda ni ibyo kurwanywa twivuye inyuma;
- Niyemeje guca ukubiri n'icyagarura Abanyarwanda mu mateka mabi nk'ayo twanyuzemo;
- Ndasaba buri Munyarwanda kumva ko ingaruka z'iyi myitwarire ziremereye no guhora tuzirikana akaga byadukururira iramutse idakumiriwe;
- Ndashimira Umuryango FPR-INKOTANYI ukomeje kudukebura, ukatugarura mu nzira nyayo yo kubumbatira ubumwe bw'Abanyarwanda yo nkingi itajegajega igihugu cyacu cyubakiyeho;
Nkomeje gusaba imbabazi Nyakubahwa Chairman w'Umuryango FPR-INKOTANYI akaba na Perezida wa Repubulika, ndasaba imbabazi abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI n'Abanyarwanda muri rusange kandi mbijeje gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda.

Murakoze.
https://twitter.com/nyirasafariespe/status/1683548314644410368?s=48&t=mu7Upgryh6l76NPefwJTNg

###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Rwanda-RDC: Double langage des Vuvuzelas de Paul Kagame

Triples i, A quoi faites-vous jouer votre Hutu de Service petit-fils Ngurube Γ  Luanda? Heureusement que le ridicule ne tue pas et que la RDC...