Monday, July 31, 2023

[Rwanda Forum] U Rwanda ntacyo ifite yaha ibindi bihugu

Mu gihe tumaze kumenya ibyo Republika ya Congo  na Centrafrika yahaye u Rwanda, turasanga u Rwanda ntacyo rufite rwaha ibyo bihugu. Amasezerano menshi u Rwanda rusinya n'ibindi bihugu usanga ntacyo ageraho kuko akenshi u Rwanda ntacyo rufite rwaha ikindi gihugu cyaba gikize cyangwa gikennye.

Ubu rero kugira ngo urwanda rwikure  mu isoni, Kagame asigaye aha  inka  aba perezida bamwe ndetse no kubatwara mu modoka basuye u Rwanda. Uretse ibyo nta kindi u Rwanda rufite. Wagira ngo bo iwabo nta modoka bagira. Kagame uzi ko atekereza nk'abana. Icyo aba ashaka ni ukutwerereka ko azi gutwara imodoka nta kindi.

Ibi ni ukwikura mu isoni. Ese ubundi kuba  Kagame afite inka, we bimurariye iki?  Zimutunze ku buhe  buryo? Akuramo iki? Akayabo k'amafranga Kagame afite se  katurutse kuri izo nka?  Izo nka zikontribua angahe kuri budget famille ya Kagame ikoresha?  Ese si bya bindi abanyarwanda bavuga ko nta nka z'umurimbo.  

Ubu mu Rwanda, umunyarwanda wese yumva yakorora inka.  Na mbere hose inka mu Rwanda zatumye abana  benshi baba banyarwanda batiga amashuri, maze bamera nkazo.  Korora  sibya buri wese. Ni business yagombye gukorwa mu buryo bwabugenewe n'ahabugenewe ndetse n'ababifitiye ubushobozi aho kumvisha twese  ko  umunyarwanda wese ko agomaba kugira inka yorora iwe mu rugo.

Mwirirwe



--
________________________________________________________________
-Ushobora kohereza message yawe kuri : rwandaforum@googlegroups.com
-Ushobora kwiyandikisha kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+subscribe@googlegroups.com
-Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com
-Archives z'iyi groupe ushobora kuzisoma kuri:
https://rwandaforumonline.blogspot.com/
-Contact: rwandaforumonline@gmail.com
____________________________________________________
---
You received this message because you are subscribed to the Google Groups "Rwanda Forum" group.
To unsubscribe from this group and stop receiving emails from it, send an email to rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com.
To view this discussion on the web visit https://groups.google.com/d/msgid/rwandaforum/CAEe4F%3DdNxxtMYWoeWfN4JBSEgybBmOCBiy9QOJsc1gUtaQmSUw%40mail.gmail.com.

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] France-Afrique: quand Emmanuel Macron donne des directives au prochain président de l'Union Africaine et Médiateur dans le conflit Rwanda-RDC.

Hungry for Truth, Peace and Justice: France-Afrique: quand Emmanuel Macron donne des directives au prochain président de l'Union Africai...