Sunday, October 15, 2023

[Rwanda Forum] INAMA YA RNC LEADERS Taliki 14/10/2023

Wa mwana umaze iminsi mike avutse hamenyekanye ise umubyara.


Umuhanzi Byumvuhore, ati: "Iyo bumva".  Natwe tuti: "Reka reka umwana ntakwiye kugira amazina ya sekuru ubyara nyina".


Mwiraga umwana urubanza rwananiye ba Sekuru. Ibyo ni ugutsindwa no kutamenya aho wavuye n'icyerekezo. None se murakura ba sogokuru banyu mu masambu uruhinja ruvutse ejo ni rwo rugiye kujya mu rukiko rutagira abacamanza? Aho ndabagaye. 


Murarwanira izina Abanyarwanda bahangayitse !!!.


Ucira impumyi amarenga amara ibinonko. Reka ndekere aho. Ibisigaye kurikira. 


INAMA YA RNC LEADERS 

Taliki 14/10/2023


Impamvu: 


1. Kuvuga ku byabaye kurinda tugeze aha ngaha.

2. Ibyo tugamije gukora (Ingamba nshya).

3. Uko bizakorwa n'abazabikora.


1. Twibukiranyije ku mateka n'ibibazo byagiye biba mw'Ihuriro. 

Twasanze Komite Nshingwabikorwa (Executive Committee) y'Ihuriro yarakoranye intege nke ndetse n'igitigu bikadindiza imikorere yose ya RNC.


2. Ibyo tugamije gukora: 


A. Gukura ku myanya abayobozi bose uko ari 4 bari bagize iyo Komite.


B. Gushyiraho komite nshya y'inzibacyuho.


Komite nshya y'inzivacyuho izaba ishinzwe kugarura umwuka mwiza mw'Ihuriro, kwegera abanyamuryango, kugarura Ihuriro ku murongo unoze no gutsimbataza amahame ya demokarasi bijyanye no gutegura amatora abereye abayoboke b'Ihuriro.


C. Gutunganya Imbuga zacu: Website, Radio, WhatsApp, etc.


D. Kwandika inyandiko izatangazwa mw'itangazamakuru no ku mbuga zacu.


Izina rya radio: RADIO IHURIRO: Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda.


3. Hemejwe ko: 

A. Hazajya ho ikipe izavugurura Statuts ikazaba ikuriwe na Bwana Viateur na Bwana Eduard Kabagema.


B. Hemejwe Komite nshya y'inzibacyuho iyobowe:


1.Umuhuzabikorwa mukuru (Chirman): Frank Ntwali.


2.Umuhuzabikorwa wa mbere wungirije (VC1): Faustin Rukundo.


3.Umuhuzabikorwa wa kabiri wungirije (VC2): Jennifer Rwamugira.


4. Abanditsi/Abantamabanga (SGs): Serugendo Dennis na Robert Mukombozi.


5. Umubitsi (Treasurer):?Jean P. Mushimye.


6. Abavugizi: Robert Mukombozi na Dennis Serugendo.


Ngayo nguko. 

Twe akazi kacu ni ugucengera no ku bazanira amakuru. 

Ibisigaye, ntimukabe kure cyane ya ARC Urunana Nyarwanda  France.


https://m.facebook.com/story.php?story_fbid=pfbid0gxM9a8KJkMde2WfTfK6CGf5zXuqkJDLyYipnyPojyQUKpGHADjuTH4UAiM5gsJYGl&id=100044313679804&mibextid=WC7FNe


###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Rwanda-RDC: Double langage des Vuvuzelas de Paul Kagame

Triples i, A quoi faites-vous jouer votre Hutu de Service petit-fils Ngurube à Luanda? Heureusement que le ridicule ne tue pas et que la RDC...