Thursday, November 9, 2023

[Rwanda Forum] Akaaga kagwiriye u Rwanda : Israel ifata Hamas nk'uko u Rwanda rufata FDLR- Amb Einat Weiss | IGIHE


https://mobile.igihe.com/politiki/article/israel-ifata-hamas-nk-uko-u-rwanda-rufata-fdlr-amb-einat-weiss

Israel ifata Hamas nk'uko u Rwanda rufata FDLR- Amb Einat Weiss

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yatangaje ko igihugu cye gifata umutwe wa Hamas ubarizwa muri Gaza nk'uw'iterabwoba kandi ukwiriye kurandurwa, nk'uko u Rwanda rufata umutwe wa FDLR ubarizwa mu Burasirazuba bwa Congo.

Ni mu gihe hashize iminsi 33 hatangiye intambara hagati y'Ingabo za Israel (IDF) n'umutwe wa Hamas, biturutse ku gitero abarwanyi basaga ibihumbi bitatu ba Hamas bagabye kuri Israel mu rukerera rw'itariki 7 Ukwakira, bagahitana abasaga 1400.

Israel yahise yihimura itangiza intambara kuri Hamas ndetse ingabo zayo zinjira ku butaka bwa Gaza, igamije gukurikirana abagize uwo mutwe ifata nk'uw'iterabwoba.

Ambasaderi Einat Weiss yavuze ko bibabaje kuba hari benshi bakomeje kwirengagiza ukuri k'uburyo Israel yageze muri Gaza. Yavuze ko iyo Hamas idatera Israel ngo yice n'abaturage bayo bunyamaswa, bitari kuba ngombwa ko ijyayo.

Ati "Israel igendera ku mahame mpuzamahanga. Niba ibindi bihugu byumva byajya muri Iraq, Syria n'ahandi, hagira ikiba kuri Amerika bakajya muri Afghanistan, ese ibyo ni amategeko mpuzamahanga? Baratubwira ngo hari uburyo bwiza bwo gukoramo intambara, ariko kwirinda ni ibintu bireba buri wese ku Isi na Israel irimo."

Yavuze ko akamaro k'igisirikare cya Israel ari ukurinda abaturage bayo, bityo ko ibyo barimo muri Gaza ari ugushwanyuza Hamas ku buryo itazongera kubangamira umutekano w'abaturage bayo.

Ati "Dufite igisirikare, inshingano zacyo ni ukurinda abasivile […] ibihugu byabayeho ngo bibashe kurinda abaturage babyo. Nk'ubu abaturage mu Majyaruguru ya Israel bari guhunga ingo zabo kubera ko bari kuraswaho na Hezbollah."

Israel yabanje gukoresha ibitero byo mu kirere irasa ku hantu ikeka ko hari ibirindiro bya Hamas n'ahacurirwa imigambi y'uwo mutwe uterwa inkunga n'ibihugu birimo Iran.

Weiss yavuze ko kugira ngo Umunyarwanda abyumve neza uburyo Israel iri kwirwanaho, umutwe wa Hamas ubabangamiye nk'uko FDLR ibangamiye u Rwanda.

Ati "Turi kurwana n'umutwe w'iterabwoba. Reka dufate urugero, u Rwanda ruhanganye na FDLR, hanyuma ibaze kuba wabona Isi iri kunenga u Rwanda, byaba ari ubusazi kuko FDLR nta mahame mpuzamahanga igenderaho."

Yakomeje agira ati "Mutekereze nk'abantu babaye bari guhunga ku mupaka w'u Rwanda na Congo, Uganda, Burundi cyangwa Tanzania, byaba bivuze ko hari ikibazo. Bivuze ko mu ngo zabo nta mutekano bahafite. Igisirikare kizakora akazi kacyo ko kujya guhiga ababiri inyuma. Ni inshingano za buri gihugu."

Israel isanzwe igaburira Gaza amazi, umuriro, ibikomoka kuri peteroli n'ibindi by'ibanze. Ubwo intambara yatangiraga, Israel yavuze ko bimwe izabihagarika kuko nk'ibikomoka kuri peteroli byifashishwaga Hamas ikora ibisasu cyangwa yoroherwa mu migambi yayo.

Ntabwo Israel yabihagaritse byose kuko nk'amazi n'umuriro biracyarekurwa nubwo bigenzurirwa hafi n'inzego z'umutekano za Israel.

Ambasaderi Einat Weiss yavuze ko nta handi ku Isi byabaye ko uwo murwana umufasha kubona ibyangombwa by'ibanze.

Ati "Ese mwigeze mubona ahandi Guverinoma irwana n'uwo yita umwanzi wayo, ariko igakomeza kumuhereza umuriro n'amazi? Twemeye gutanga inzira yo kunyuzamo imfashanyo binyuze ku mupaka wa Rafah. Dukomeje kohereza amazi nubwo atari menshi nka mbere n'umuriro. Ese hari ikindi gihugu muzi cyabikoze?"

Abajijwe ku gihe ingabo za Israel zizavira muri Gaza, Weiss yavuze ko nta wabimenya kuko batarasoza intambara, batabohoje abaturage basaga 250 Hamas yashimuse.

Yavuze kandi ko bazava muri Gaza bamaze kwizera ko Hamas nta bushobozi igifite bwo kwiyuburura ngo iteze ibibazo Israel.

Ambasaderi Einat Weiss yashimye uburyo u Rwanda rwaberetse ko rushyigikiye igihugu cye, gusa asaba ko rukomeza kubigaragaza mu rwego mpuzamahanga.

Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima muri Gaza igaragaza ko Abanya-Palestine basaga ibihumbi icumi bamaze kwicwa n'ibitero bya Israel, nubwo ari imibare itaremezwa ku ruhando mpuzamahanga.

IGIHE yabashije kubona amashusho y'ubugome igitero Hamas yagabye kuri Israel cyakoranywe, ari nabyo bivugwa ko byazamuye uburakari bw'icyo gihugu. Agaragaza bamwe mu barwanyi ba Hamas binjira muri Israel, uburyo bagendaga barasa abaturage basanze mu muhanda, mu buriri n'ahandi, bamwe bakabica babaciye imitwe.

Hari nk'aho igitero gitangira bageze mu rugo rw'umuturage mbere yo kumwica bakabanza kurasa imbwa ye yari ku muryango.

Amashusho kandi yerekana uburyo abarwanyi ba Hamas binjiye ahaberaga igitaramo mu Majyepfo ya Israel, barasa uwo babonye wese ari naho bamwe mu bafashwe bugwate bakuwe.

Ambasaderi Weiss yavuze ko uko u Rwanda rufata FDLR ariko bafata Hamas kuko ari umutwe w'Iterabwoba



###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Rwanda: quand un hutu de service est réduit au rôle de " Sous-Ministre" charge de fabriquer des Fake News. Cas du Petit-fils Ngurube.

Ngo " Nta murozi wabuze umukarabya". OJPN afite RFI RDC: imbroglio autour de l'accueil de six Rwandais jugés pour génocide RDC...