Wednesday, November 29, 2023

[Rwanda Forum] Interahamwe ruharwa y’umututsi yemereye urukiko rw'i Buruseli ko iri mu bakoze jenoside yo mu Rwanda


Interahamwe ruharwa y'umututsi yemereye urukiko rw'i Buruseli ko iri mu bakoze jenoside yo mu Rwanda

Interahamwe ruharwa y'umututsi yemereye urukiko ko iri mu bakoze jenoside yo mu Rwanda

Ange Eric Hatangimana

Rémy RUGIRA

Si ubwa mbere wumvise ko muri jenoside yakorewe abatutsi bo mu Rwanda muri 1994, mu bicaga abatutsi babatemagura harimo n'abatutsi ariko birashoboka ko ari ubwa mbere haboneka umututsi ubyemerera mu rukiko imbere y'amategeko.

Turi ku munsi wa 28 w'urubanza rw'abakekwaho ibyaha bya "jenoside yo mu Rwanda"(niko inkiko ziyita) cyangwa "jenoside yakorewe abatutsi " gusa (nk'uko mu Rwanda bayita). Abakurikiranwa mu rukiko rw'i Buruseli mu Bubiligi ni bwana Pierre Basabose na bwana Séraphin Twahirwa.

Mu nterahamwe zishe abatutsi harimo n'abatutsi

Mu batangabuhamya urukiko rwumvise,harimo interahamwe ruharwa yamaze abatutsi kandi nayo ari umututsi. Ese haba hari abatutsi bakoze jenoside yakorewe abatutsi? Uyu mututsi arabyemeza kandi akavuga ko n'umukuru w'interahamwe mu gihugu cyose ubwe yari umututsi.

Uwo mututsi w'Interahamwe ni nde?

Yitwa Vital Mucanda uzwi ku kazina ka Kivumbi, umugabo w'imyaka 75 wamaze gukatirwa igifungio cya burundu kubera ibyaha bya jenoside akaba afungiye muri gereza yo mu Rwanda,yatanze ubuhamya bwe mu rukiko rw'i Buruseli mu Bubiligi hakoreshejwe ubuhanga bwa videwo.

Vital Mucanda (izina rya gitutsi koko) mu ijwi rito kandi bigaragara ko nta magara mazima afite, yavuze ko yari incuti magara y'undi mututsi witwaga Robert Kajuga wari umuyobozi mukuru w'Interahamwe ku rwego rw'igihugu icyo gihe, yemeza ko bose bari Abatutsi bakomeye mu Nterahamwe kandi ko Abatutsi mu Nterahamwe bari benshi cyane,ibintu abanyarwanda benshi batabwiwe.

Umututsi Robert kajuga,umukuru w'Interahamwe zose mu Rwanda

We ubwe yemera ibyaha,akemera ko yagiye mu Nama nyinshi z'Interahamwe kandi agashinja bwana Twahirwa ko nawe yabaga ahari kuko "yafatwaga nk'umwe mu bari bayoboye ishami rya gisirikare ry'Interahamwe mu rwego rw'igihugu, ko ari nawe waziteguriraga imyitozo ya gisirikare mu kigo cya Gisirikare cya Gako".

Mu nterahamwe zo muri 1994 harimo abahutu n'abatutsi

Uyu mututsi w'interahamwe bwana Mucanda avuga yemeza neza ko azi neza Twahirwa kandi ko bakoranye cyane.Mu magambo ye bwite aragira ati:

"Twahirwa yari atuye kuri metero 300 gusa uva iwanje, kandi twahuriraga mu manama. Ni we wari ushinzwe gutanga intwaro, mbere yabitangiraga mu rugo iwe hamwe n'ahakorera MAGERWA [Magasin Général du Rwanda].Twahirwa yakundaga gutanga imbunda z'ubwoko butandukanye yabaga yahawe n'abasirikare b'aba GP (Garde Présidentielle), abasirikare bo mu mutwe urinda Perezida Juvénal Habyarimana"

Séraphin Twahirwa ufatwa nk'umwe mu bari bayoboye ishami rya gisirikare ry'Interahamwe mu rukiko i Buruseli

Uyu mututsi w'interahamwe Mucanda akomeza avuga ko, umunsi indege ya Perezida Habyarimana iraswa, Twahirwa wari umuntu mwiza yahindutse igikoko agatangira kwica. Mu magambo ye aragira ati

"Hari umugore bakoranaga murio minisiteri y'imirimo ya leta [MINITRAP Ministère des Travaux Publics] wamubajije impamvu ababaye cyane amubonye ku kabari aho twari turi kunywera ku itariki 06 z'ukwezi kwa kane bamaze kurasa indege ya Habyarimana .Icyo gihe Twahirwa yasohoye imbunda yo mu bwoko bwa pistolet aramurasa, umwana we w'imyaka 11 bari kumwe avugije induru, yahise nawe amuhwanya, aho niho twahise tubona ko ibintu bikomeye".

Iyi nterahamwe tutsi ivuga ko yari kumwe n'izindi Nterahamwe, ariko ko bose bikomereje kwinywera inzoga.

Kuri Basabose, avuga ko yari umukire wafashaga cyane Interahamwe, aho yemeje ko yamwihereye ubwe amafaranga ibihumbi 50 by'amanyarwanda y'icyo gihe kubera yemeye kwifatanya n'Interahamwe kandi ari Umututsi.

Mu rukiko abaregwa bakurikiranaga bacecetse uyu mutangabuhamya w'Interahamwe ruharwa y'umututsi yabashinjaga ko bafatanyije kwica abatutsi, ariko bakanyuzamo bakazunguza imitwe basa nk'abatemeranya nawe aho abashinja kwica no kumuha ku manyarwanda.

Muri iyi videwo hasi, mu kiganiro n'impirimbanyi y'umunyarwanda Claude Gatebuke, bwana James Munyandinda warindaga Major waje kwiyita Jenerali Paul Kagame,yemeza ko FPR Inkotanyi ubwayo yagize uruhare mu kwica abatutsi,mu kubatemagura,bafatanyije n'Interahamwe.Nyuma y'aho bicaga n'abahutu ku bwinshi maze bakajugunya imirambo yabo mu byobo bajugunyemo abatutsi bishe. Interahamwe zavaga mu Nkotanyi ngo zitwaga "abakomando".Uyu wahoze aro Inkotanyi,akaba umututsi wa hafi cyane ya Paul Kagame,yemeza ko ndetse abatutsi Paul Kagame, James Kabarebe, na Charles Kayonga bagize uruhare mu kwica abatutsi ruruta urw'interahamwe. Ese ibyo avuga nibyo? Ni iki ubiziho?

Ni uruhe ruhare abatutsi bagize muri jenoside yakorewe abatutsi? Kwibaza iki kibazo ubwacyo bishobora gutuma umuntu aregwa ibyaha byo guhakana no gupfobya jenoside yo mu Rwanda. Ese uku kuri kuzigera kujya ahagaragara kose? Ijisho ribera kurora!


###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Rwanda-RDC: Double langage des Vuvuzelas de Paul Kagame

Triples i, A quoi faites-vous jouer votre Hutu de Service petit-fils Ngurube à Luanda? Heureusement que le ridicule ne tue pas et que la RDC...