Friday, January 19, 2024

[Rwanda Forum] RWANDA: KUBA MWIZA NTABWO ARI UGUSA CYANGWA KWENDA GUSA N'ABAZUNGU BO MU BURENGERO BW'ISI.

KUBA MWIZA NTABWO ARI UGUSA CYANGWA KWENDA GUSA N'ABAZUNGU BO MU BURENGERO BW'ISI.

Muri ibi by'UBWIZA, twirinde kugwa mu mutego abakoloni baduteze(colonial mentalities).
Ese wari uzi ko kera ibara ry'URUPFU ryari UMWERU/white/blanc kubera ko ari ibara rya winter/hiver aho ibintu byose biba BYAPFUYE! nyuma abazungu bamaze kutumenya bakabidusunikiraho bakabihindura bakabicurika ibara ry'urupfu bakarihindura UMUKARA/black/noir! Kera ni uko byari biteye da! Kandi na nubu hari abazungu bamwe bakeya cyane banga kwambara umukara iyo bapfushije ahubwo bakambara umweru. Urugero jye nararwiboneye mu 1993 ubwo najyaga mu mihango yo gushyingura Umwami Baudouin wa Belgium, Umwamikazi Fabiola yari yambaye imyenda yera de! Isa na snow/neige nyine nka kera!
No mu Rda kera umukobwa mwiza cyane yagombaga kuba ari icyo bitaga na nubu twita UMUYUMBU (dark skin). Umukobwa wavugwaga ko ari mwiza kuruta abandi ntabwo yagombaga kuba ari inzobe habe na busa kuko umuntu w'inzobe mu kinyarwanda baravugaga ngo "ASA N'INYAMA Y'INYONI". Byari ikinegu! Umukobwa mwiza rero yagombaga kuba UMUYUMBU ntiyagombaga "gusa n'inyama y'inyoni"(kuba inzobe). Urugero nta mwami w'u Rda washoboraga kurongora umukobwa w'inzobe; umugeni w'umwami yagombaga kuba ari UMUYUMBU.
Birumvikana ko muri ibi bihe tugezemo umukobwa w'inzobe y'umwimerere itari iya mukorogo utamwima amahirwe yo kwambikwa ikamba ry'ubwiza! Ariko byumvikane ko umukobwa w'UMUYUMBU nka JOSIANE MWISENEZA atagomba kuba inzobe cyangwa kujya kuba inzobe ngo bibone kwitwa ko ari mwiza. Ibyo byaba ari ukugwa mu mutego w'abakoloni(colonial mentality) y'uko ubwiza ari ukwenda/ukujya gusa n'abazungu(kugira physical features zenda kumera nk'izabazungu) kandi atari byo. Ibi ni byo bidukuririra za MUKOROGO na za plastic surgery za ba Michael Jackson, abo bose ngo ngaho barashaka gusa n'abazungu! Ntabwo gusa cyangwa kujya gusa n'abazungu ari ko kuba mwiza habe na busa.
https://www.facebook.com/share/7f6kdrFuSjbBV2NL/?mibextid=WC7FNe
###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Rwanda-RDC: Double langage des Vuvuzelas de Paul Kagame

Triples i, A quoi faites-vous jouer votre Hutu de Service petit-fils Ngurube à Luanda? Heureusement que le ridicule ne tue pas et que la RDC...