Thursday, March 14, 2024

[Rwanda Forum] ONU: Abantu 250.000 Bavuye mu Byabo muri Kongo mu Kwezi Gushize Konyine Gusa

ONU: Abantu 250.000 Bavuye mu Byabo muri Kongo mu Kwezi Gushize Konyine Gusa

ONU: Abantu 250.000 Bavuye mu Byabo muri Kongo mu Kwezi Gushize Konyine Gusa

Abanyagihugu ba Kongo Bahunga
Abanyagihugu ba Kongo Bahunga

Umuryango w'Abibumbye uratangaza ko abantu 250.000 bavuye mu byabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo mu kwezi gushize konyine gusa.

Mu kiganiro yagiranye n'ikigo ntaramakuru AP cyo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, umuhuzabikorwa by'ubutabazi bya ONU, Ramesh Rajasingham, aravuga, ati: "Ibyo nabonyeyo byanshenguye umutima. Ni ishyano ritagira urugero. Abantu bangana gutya bahunze mu gihe gito nk'iki ntibisanzwe."

Rajasingham yari amaze gusura impunzi mu mujyi wa Goma. Asobanura ko imiryango y'ubutabazi byayirenze, ariko ko ikora ibishoboka byose kugirango ibagoboke.

Aba baturage birukanwe mu byabo n'intamba y'umutwe w'inyeshyamba wa M23 n'ingabo z'igihugu FARDC.

Uretse M23 ariko, uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bwayogojwe n'imitwe yitwaje intwaro irenga 120, nk'uko ONU ibivuga. Byatumye byibura abantu miliyoni zirindwi bata ibyabo. Ni hamwe mu bice bya mbere bifite umutekano muke kw'isi. (AP)


###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Rwanda: quand un hutu de service est réduit au rôle de " Sous-Ministre" charge de fabriquer des Fake News. Cas du Petit-fils Ngurube.

Ngo " Nta murozi wabuze umukarabya". OJPN afite RFI RDC: imbroglio autour de l'accueil de six Rwandais jugés pour génocide RDC...