Wednesday, April 3, 2024

[Rwanda Forum] Re: Interview ya Kagame kuri TV 10 ( 1.1.2024) https://www.youtube.com/live/Fek1P0qy7Q4?si=SBvYrqF-qHw-Y9rI

Paul Kagame: Umusaza urangwa n'ibinyoma.

 

Mu kiganiro cye n'abanyamakuru   Kagame aravuga ati njye ibyo gushaka ubutegetsi  nabitangiye kera nsura u Rwanda. Nyamara nta gihe atavuga ko kuba ari Perezida atigeze abiteganya. Ko byaje nk'impanuka.

 

Kagame ati icyo nshaka ni uko  igihe nza ba  ntari ku butegetsi, nta muntu uzajya kwivuriza mu mahanga.  Kuki bitatangira ubu igihe akiri ku butegetsi? Kuki ibyo bigomba gutegereza ko bizaba amaze kuva ku butegetsi.  Za

BIONTech zaje mu Rwanda, za IRCAD Rwanda n'ibitaro bya King Faisal u Rwanda ruvuga ko bikomeye mu kararere ko abarwayi bose mu karere bazajya bazaza kwivuriza mu Rwanda.   Nyamara Kagame we ajya kwivuza no kujya kureba umupira mu mahanga.

 

Yibagiwe no kuvuga ko  mu gihe  azaba atakiri ku butegetsi, abanyarwanda batazirukira mu mahanga kujya kwigayo. Muribuka ko yigeze guha ubuyobozi bwa Kamanuza y'u Rwanda umuzungu yizera ko azayiteza imbere bityo ikaba  iya mbere muri Afrika.  Ntimuyobewe kandi ko n'abana be bize mu mahanga.

 

Kagame arakomeza adutesha igihe avuga ibyi umuryango we.   Hari benshi  mu ba nyarwanda batigeze bamenya aho ba se barengeye kuko Kagame yabishe cyangwa  barishwe n'interahamwe. Abandi bari impunzi mu mahanga  ntibashoboye gushyingura ba se n'aba nyina.

 

 

 

 


On Tue, 2 Apr 2024 at 14:14, Amakuru y'u Rwanda <amakuruyurwanda@gmail.com> wrote:

Kagame yasuraga u Rwanda kenshi.

 

Hari ibyo  Kagame atavuze dushaka kumenya:

 

Kuki atajyaga gusura aho se ayari atuye?

Ibyo iwabo bari batunze ni ibiki? Hari inzu babagamo? Iyo nzu se iracyahari?Iyo nzu yarasenywe? Ni bande bayisenye? Ni abahutu se ? Abahutu barayibohoje bayituramo bityo ntiyashobora gusubirayo?

Kagame ati twishe abasirikare benshi ba Habyarimana, abanyarwanda nkatwe.  James Kaberebe we ati nta muririkare twicaga. Twabagiraga abacu bakadufasha mu ntambara.

Kagame kuki atavuze imibereho ya Gicanda? Gicanda yabagaho ate?

Kuki mushyiki wa Kagame wabaga kwa Gicanda we atahunze? 

 


On Tue, 2 Apr 2024 at 11:28, Amakuru y'u Rwanda <amakuruyurwanda@gmail.com> wrote:

Kagame muri interview ye ati Abanyarwanda bo muri Congo cyane cyane abatutsi. Umunyamakuru yamukosoye ati wagombye kuvuga Abanye Congo bavuga i Kinyarwanda.

Ibi byerekanye ko Kagame ashaka amacakubiri muri Congo ashingiye ku moko.Ibi biragaraza ko Kagame ya nararibonye muri politike ye  ahora avuga ari zeru. Yagombye kumenya amateka ya karere maze agakoresha invugo idateranya abatuye akarere.

 

Iby'inzara ya Kagame ari umwana birerekana imyitwarire ye: gusahura, urwango, kwikubira, kwigwizaho ubukire, guhora mu ngendo, kwanga no guhiga impunzi, umururumba n'ibindi byinshi. Kagame ariko ntacyo akora kugira ngo impunzi z'abanyarwanda ubu ziri mu bihugu byinshi  baba mu nkambi cyangwa se hanze yazo.

 

Kagame ngo yabajije se impamvu ari impunzi, impamvu  bari mu buhungiro. Ntabwo yavuze icyo se yamubwiye.  Kagame ntabwo avuga umutungo se yari afite ari mu Rwanda. Ntabwo avuga ayo mateka se yamubwiye. Ntabwo  avuga impamvu se yahunze.  Hari  se abateye umuryango we ? Hari abo mu muryango we bishwe se?  Ntawe uzi impamvu se yahunze. Bivugwa ko se yishwe n'inzara. Ngo yananiwe guhinga cyangwa se ntabwo yashatse guhinga kuko bisuzuguritse.  Ahitamo gufata iposho.  Se wa Kagame yageze mu buhungiro abura abaja  bo kumuhingira, bo kumuha amaturo, ni uko yicwa n'inzara gutyo.

 

Kagame aravuga  ko se yishwe n'ubusaza. Nyina wa Kagame we yapfuye nyuma. Niba ari uko bimeze birasobanura ko se wa Kagame yari mukuru cyane kuri nyina amurusha imyak 20.

 

Kagame aravuga ko yageze mu Rwanda inshuro eshatu. Birumvikana ko yahageze inshuro nyinshi cyangwa akohereza ba maneko. Ntacyo yabaye. Ubutegetsi  bwari buhari ntacyo bwamutwaye. 


https://www.youtube.com/live/Fek1P0qy7Q4?si=SBvYrqF-qHw-Y9rI

 

 

--
________________________________________________________________
-Ushobora kohereza message yawe kuri : rwandaforum@googlegroups.com
-Ushobora kwiyandikisha kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+subscribe@googlegroups.com
-Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com
-Contact: rwandaforumonline@gmail.com
____________________________________________________
---
You received this message because you are subscribed to the Google Groups "Rwanda Forum" group.
To unsubscribe from this group and stop receiving emails from it, send an email to rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com.
To view this discussion on the web visit https://groups.google.com/d/msgid/rwandaforum/CAEe4F%3Df2o-MOJYjk3x7fLcuB83PRy08VghRqWXXr-9uFNP9L8w%40mail.gmail.com.

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Re: Police Discover Skull Inside Nairobi-bound Bus from Rwanda

Muri Bus ya compagnie yitwa TRINITY yari ivuye i Kigali igiye I Nairobi umunyarwanda yafatanywe ibihanga bitatu by'abantu ku mupaka wa K...