Skip to main content

[Rwanda Forum] Kamonyi: Ubuyobozi bwafunze kiliziya biteza impaka – Umuseke


Kamonyi: Ubuyobozi bwafunze kiliziya biteza impaka – Umuseke

Kamonyi: Ubuyobozi bwafunze kiliziya biteza impaka

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi, bwandikiye ibaruwa bumenyesha kiliziya Gatorika  Paruwasi ya Mugina ko ibaye ihagaritse ibikorwa byose, biteza impaka.

Mu itangazo ryo ku wa 14 Kanama 2024, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere avuga ko uku gufunga kiriziya bishingiye  ku itegeko no 72/2018 ryo ku wa  31 /8/2018 rigena imikorere n'imitunganyirize by'imiryango ishingiye ku myemerere cyane cyane mu ngingo zaryo iya 3,16,20 n'iya 23.

Yongeraho ko bashingiye kandi ku mabwiriza y'Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere  no 001 yo ku wa 08/3/2019 agenga imiryango ishingiye ku myemerere cyane mu ngingo yayo ya 2.

Dr Nahayo Sylvere avuga ko ubuyobozi bw'Akarere ndetse n'ubw'umurenge wa Mugina, bwakoze igenzura, busanga Kiliziya Gatorika (paruwasi) ya Mugina itujuje ibisabwa bityo ibikorwa byayo byose bibaye bihagaritswe.

Ati "Mbandikiye mbamenyesha ko ibikorwa bya 'Kiliziya Gatorika Mugina bihagaritswe uhereye igihe muboneye itangazo."

Uku gufunga uru rusengero byakuruye impaka by'umwihariko ku mbuga nkoranyambaga hibazwa niba n'ibindi bikorwa iyi kiriziya yari isanzwe ifite na byo bihita bihagarara.

Ikinyamakuru Kinyamateka cya kiliziya Gatorika, kivuga ko mu ibaruwa yanditswe n'Umuyobozi w'Akarere, atakoresheje imvugo iboneye kuko yandikiwe kiliziya Gatorika ya Mugina aho kuvuga Paruwasi bityo igaragaramo ukutubaha imiterere n'imikorere y'inzego za Kiriziya   no kutamenya inyito ikoreshwa .

Kugeza ubu ntacyo iyi kiliziya Gatorika Paruwasi ya Mugina iragira icyo itangaza.

Ubwo ku wa 14 Kanama 2024 yakiraga indahiro z'abajya mu Nteko ishingamategeko, Perezida Kagame yavuze ko insengero zigomba kuba zujuje ibyangombwa bigenwa n'amategeko.

- Advertisement -

Ati "Ibitubahirije amategeko, ntibikwiye kubaho. Ubwo rero nabonye bavuga ngo 'Ubanza Perezida atabizi. Ibintu byo gufunga insengero ni icyaha.' Ndabizi. Simbishaka. Ibintu by'akajagari noneho n'iyo byaba biri mu madini, simbishaka. Nzabirwanya rwose."

Umukuru w'Igihugu yavuze ko mbere yo kwibaza ku gufunga insengero, abantu bakwiye kwibaza ku buryo zashinzwe.

Yagize ati "Ikintu cy'amakanisa ni iki? Murabanza induru ikavuga, 'Bafunze amakanisa'. Wabanje ugahera ku kuvuga ngo 'ubundi yagiyeho ate?' Amakanisa ni iki? Amakanisa ibihumbi ni iki? Abanyarwanda mwarwaye iki koko? Ariko ngira ngo ni ibibazo byo kuba Abanyafurika. Abanyafurika dufite ikibazo rwose."

UMUSEKE.RW

 


###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

Comments

Popular posts from this blog

[Rwanda Forum] Who is Axel Muganwa Rudakubana, the butcher of Southport, UK?

   If Axel Muganwa Rudakubana had been a son of a Hutu, what would have been the news headlines in Kagame's mouthpiece tabloids? Since Axel Rudakubana's parents are Tutsi genocide survivors, and his father, Alphonse Rudakubana, is a nephew of Wellars Gasamagera, the Secretary General of Rwanda's ruling party - RPF, the tragedy that occurred in the UK has not been mentioned by any tabloids or news outlets in Rwanda. However, had Axel Muganwa Rudakubana been a child of a Hutu, or a child of a Tutsi opposition figure, we can all guess the type of headline that would have appeared in the tabloid controlled by Criminal Paul Kagame. But now, they remain silent on this despicable tragedy. FYI... ICYIHISHE INYUMA Y'UMUSORE W'UMUNYARWANDA WISHE ABANA BATATU MU BWONGEREZA. https://youtu.be/OuPMqdxYrvs?si=vF24-X-nZdIlDcNC ### "Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence", George Washington. ###

[Rwanda Forum] Bombori:Rwanda day yanyuma/Ibyo utumvise kandi utabonye/ba Matirida baramubeshye ngo ni "wow".

Bombori: Rwanda day yanyuma / Ibyo utumvise kandi utabonye / ba Matirida baramubeshye ngo ni "wow". https://youtu.be/MNRrDllvdg4?si=Zm86R0pbcGl6qZa5 ### "Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence", George Washington. ###