Skip to main content

[Rwanda Forum] Fw: Itangazo ry’IGICUMBI: DUKENEYE UBUTABERA, NTIDUKENEYE UMUJINYA WA P KAGAME.

 Ingingo icumi zikubiye mu "Itangazo ry'IGICUMBI: DUKENEYE UBUTABERA, NTIDUKENEYE UMUJINYA WA P KAGAME."
Nibyiza kumva witonze kandi ufite igihe iri tanganzo ry'Ishyirahamwe Igicumbi, ariko nagerageje kuvanamo ingingo z'ingenzi icumi iri shyirahamwe ry'Abacitse ku icumu rya Jenoside ryifuza kugeza ku Banyarwanda, ntacyo nongeyemo cyangwa mpinduye:
1. Ubwicanyi bukorerwa Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bikorwa n'inzego z'umutekano ku buryo butihishira cyangwa butagira uwo busigira urujijo.
Ni ubwicanyibwa rusangebugenderewebwitwa massacres planifiés déguisés.
2. Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baricwa, nyuma inzego nkuru za Letazi dashinzwe Ubutabera zigahita zitambika imbere, zigatangaza uruhande abakoze ubwicanyi babarizwamo, ndetse n'icyabateye kubikora, bagamije guteranya Abanyarwanda : abica n'abicwa, Abeza n'Ababi.
3.Niba mu Rwanda hari abantu bafite imbaraga n'uburyo bwo kwica Abarokotse kuva kuri Jenoside kugeza ubu, bakaba bakibikora, byaba bisobanura ko FPR ituzuza inshingano zayo zo kurindira umutekano Abanyarwanda bose cyangwa bukorana n'ababikora, cyangwa burabirebera, cyangwa se jenoside yaba igikomeza.
4. Tubaze Kagame, Nyiramongi, Bizimana n'abandi bakorana impamvu izo Nterahamwe zihiga GUSA Abarokotse Jenoside n'ababakomokaho!Kuki mwita abagome Abatutsi babaga mu Rwanda nkuko Bizimana yabivuze mu izina rya Leta?
Kuki abo bicanyi mwe batabica: ntimuri Abatutsi? Noneho hazahindurwe izina "Jenoside yakorewe Abatutsi babaga mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994"!
Abarokotse Jenoside mukomeje kubagira Imararubanza:
a) kwica abarokotse b'ingirakamaro kugirango duhore tubategeye amashyi; bityo tube imbata zanyu
b) guhoza Abanyarwanda mu iterabwoba no mu macakubiri
c) kubona uburyo bwo gusobanura ibikorwa by'ubugome FPR ikorera abacu n'intambara muhoramo hirya no hino.
5. FPR igomba kureba ukuri mu maso : agafuni kabayeho, imbarutso ya Jenoside n'ubukana bwayo ntabwo mubirimo abere nkuko byemezwa n'amahanga n'abari mu buyobozi bwa FPRna APR : Gérard Gahima, Théogène Rudasingwa, Gén. Vincent Gatama ku ihanurwa ry'indege ya Habyarimana cyangwa kuri contexte ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'amahano ndengakamereyayiranze, intambara yiswe iy'Abacengeziyabereye FPR umwanya wo gukora amahano, abatutsi bishwe igihe cy'ifungurwamu kivunge cy'abakoze Jenoside byitiriwe abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Nyamara nta manza zabaye ku babishe! Ndetse abahamijwe icyaha cya Jenoside baragororewe: Gén Rwarakabije, MajorFrédéric Itangayenda (Ninja) n'izindi Nterahamwe ziri mu mababa ya FPR. 
Amahano arakorwa akoroswa amateka ya Jenoside, itekinika, imibiri iboneka hirya no hino.
6. Turasaba ko abo RIB ifata ivuga ko aribo bishe Abacikacumu, hakurikizwa amategeko, iburanishwa rikabera mu ruhame kugeza ku myanzuro y'urubanza, ntibaraswe bivugwa ko barashwe bashaka gutotoka; ntidushaka abaduhorera; turasaba ubutabera!
7. Turategereje iburanishwa ry'abafashwe kuberakwica Abacikacumu, nk'abishe Rwigara Assinapol, Dr Gasakure, Major Kayitare Dieudonné, Kizito Mihigo, Mwiseneza Jean Paul, ....
8. Turasaba Abanyarwanda bose kwirinda kugushwa mu mutego wo kwica cyangwa kwicisha Abarokotse cyangwa undi uwariwe wese kuko ubutegetsi bukoresha abantu mu kumena amaraso, nyuma bukabigarika, guhembera urwango utekewemo n'ubutegetsi, niyo yaba Perezida!
Kuki, niba abafunguwe aribo bica Abarokotse, Leta ibafungura nta ngamba zifashwe zirinda abicwa, ahubwo ubutegetsi bugahora bugabanyamo abica n'abicwa, abeza n'ababi kandi bakaboneka mu mpande zose z'u Rwanda kandi hemezwa ko ikigero cy'ubumwe n'ubwiyunge kigeze kuri 99%?
9. Turasaba Abarokotse n'abahagarariye abacitse ku icumu kwitandukanya no kwamaganaiyi mikorere igiye kutumaraho abacu, ari nako iduteranya n'abandi Banyarwanda.
Ntabwo ducyeneye abadukururira izindi nzigo! Turababuriye, ntimugwe mu mutego bashaka kuturohamo w'urwango rushingiye ku magambo atambamira ubutabera. Mwime amatwiabazana imvugo zo guhora; mubyamagane!
Iyo bavuze ubwicanyi bwa FPR,ihita isohora ikarita ngo Abarokotse bihoreye!
Abanyarwanda twarabanye FPR itarabaho kandi n'ubu birashoboka : Abanyarwanda dushobora kubana mu mahoro. FPR ntigombagukomeza kutubeshya kuva muri 1990 itera u Rwanda! Ntabwo ari umubanisha mwiza w'Abanyarwanda!Tugomba kubivuga no kubyamagana ku mugaragaro!
10. U Rwanda ruri mu bihe bikomeye; Turashishikariza Abanyarwanda kwirinda uko bashoboye kose kandi bakarindana, bagatabarana, aho kuba amaboko y'abashaka kudushyira mu kaga.
Nta munota numwe dufite wo kwirara! Twamagane ubwicanyi n'ubundi bugome FPR ikorera abacu!
Kagame ntashinzwe kuvuga amakuru no kwereka Abanyarwanda ko arakaye; ntabwo umujinya we ariwo tumutezeho nka Perezida wa Republika; ntawe uzazura; ntabwo uhagarika ubwicanyi!
Icyo duteze kuri Kagame, ni uguha Abarokotse umutekano; ni ukuyobora igihugu kuburyo abacu baticwa cyangwa ngo bahutazwe cyangwa kuvutswa uburenganzira bwacu.
Icyo nicyo n'abandi Banyarwanda bamutezeho!
Ngibyo ibikubiye mu ngingo icumi Abacikacumu bo mu Igicumbi batangaje mu nyandiko yasomwe na Perezida w'iryo Shyirahamwe, Dr Philippe Basabose.
Byakusanijwe na Niyibizi Michel.

Comments

Popular posts from this blog

[Rwanda Forum] Bombori:Rwanda day yanyuma/Ibyo utumvise kandi utabonye/ba Matirida baramubeshye ngo ni "wow".

Bombori: Rwanda day yanyuma / Ibyo utumvise kandi utabonye / ba Matirida baramubeshye ngo ni "wow". https://youtu.be/MNRrDllvdg4?si=Zm86R0pbcGl6qZa5 ### "Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence", George Washington. ###

[Rwanda Forum] Who is Axel Muganwa Rudakubana, the butcher of Southport, UK?

   If Axel Muganwa Rudakubana had been a son of a Hutu, what would have been the news headlines in Kagame's mouthpiece tabloids? Since Axel Rudakubana's parents are Tutsi genocide survivors, and his father, Alphonse Rudakubana, is a nephew of Wellars Gasamagera, the Secretary General of Rwanda's ruling party - RPF, the tragedy that occurred in the UK has not been mentioned by any tabloids or news outlets in Rwanda. However, had Axel Muganwa Rudakubana been a child of a Hutu, or a child of a Tutsi opposition figure, we can all guess the type of headline that would have appeared in the tabloid controlled by Criminal Paul Kagame. But now, they remain silent on this despicable tragedy. FYI... ICYIHISHE INYUMA Y'UMUSORE W'UMUNYARWANDA WISHE ABANA BATATU MU BWONGEREZA. https://youtu.be/OuPMqdxYrvs?si=vF24-X-nZdIlDcNC ### "Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence", George Washington. ###